RIB yafunze umwarimu wa Kaminuza ukurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abashukisha amafaranga.
RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Dr Manirakiza Benjamin, mu bihe bitandukanye, yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera. Ibyo yabikoraga abizeza amafaranga, akabashora mu bikorwa by’ishimishamubiri bibangamira uburenganzira bwabo n’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Uyu mwarimu ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira z’amategeko. RIB ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ingano n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
RIB yashimangiye ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kandi ari ukumwicira ejo hazaza he, bigira ingaruka mbi ku mwana ubwe, ku muryango we no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yibukije ko amategeko ahana bikomeye umuntu wese uhamijwe ibi byaha.
RIB irihanangiriza uwo ari we wese waba asambanya umwana, kandi ko ibyo bikorwa bitihanganirwa na gato. Inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa mu bikorwa by’ishimishamubiri, ibibutsa ko kubirinda ari intambwe ikomeye yo kurengera ubuzima bwabo n’ejo hazaza heza.
By Twagirayezu Patrick


