Abakozi bazakorera mu ngo, amashuri y’i Kigali afunge: Ibyitezwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Abakozi bazakorera mu ngo, amashuri y’i Kigali afunge: Ibyitezwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba guhera ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Guverinoma yatangaje ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2025, mu gihe hasigaye igihe gito ngo iri rushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga ribe, aho rizaba ribaye ku nshuro ya mbere muri Afurika, rikazitabirwa n’ibyamamare byo mu mukino w’amagare bitandukanye.

Itangazo ryagiye hanze rivuga ko “Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinnyi mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba banyura mu mutima w’umurwa mukuru wacu.”

Rikomeza riti “Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo tubungabunge umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.”

Hazashyirwaho kandi ingamba zikurikira zirimo ko “Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.”

“Abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, baragirwa inama yo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cyose cya shampiyona y’amagare, uretse abakozi b’imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitingirwa.”

Kandi ko “Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cya shampiyona.”

Biteganyijwe ko imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cya shampiyona.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ni ngarukamwaka. Yitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, itegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

Irizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo agaterera ka metero 5.475.

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *