Abagore batwite bagiye kujya bapimwa SIDA, Umwijima na Mburugu icyarimwe mu buryo bwihuse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gukoresha ikizamini kimwe gipima Virusi itera SIDA, Umwijima na Mburugu icyarimwe ku bagore batwite, aho gukoresha ibizamini bitandukanye nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Ibi byatangajwe mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2025, aho yahuje inzobere zitandukanye mu kurwanya vurusi itera SIDA.
Ubu buryo bushya bwo gupimira icyarimwe izi ndwara eshatu bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku wa 11 Nyakanga 2025.
Ni uburyo buzajya butanga ibisubizo mu minota itarenze 20 hifashishijwe amaraso yo ku rutoki, kandi buroroshye gukoresha n’iyo habonetse abakozi bake n’ibikoresho bidahagije bizajya bifasha bitewe n’uko ibizamini bizafatirwa icyarimwe mu gihe uburyo bwari busanzweho umuntu yapimwaga gatatu.
Umuyobozi Wungirije wa Laboratwari Mpuzamahanga ya Abbott yateguye ubu buryo, Steve Henn yavuze ko iki kizamini cyatekerejwe hagamijwe korohereza amavuriro mato adafite ibikoresho bihagije n’ubuke bw’abakozi bo kwa muganga, ndetse no kugabanya igihe cyajyaga hagati yo gupimwa no guhabwa ibisubizo.
Yagize ati “Hari agakarita karimo udusate dutatu, kamwe kakira amaraso yo gupima SIDA, akandi Umwijima, akandi Mburugu. Mu minota 20, muganga aba yamaze kubona ibisubizo byose icyarimwe.”
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana SIDA, umwijima n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Gallican Nshogoza Rwibasira, yavuze ko u Rwanda rwamaze kugerageza iki kizamini mu mavuriro y’ibanze, kikaba cyarakoreshejwe neza n’abakozi b’ubuzima.
Yagize ati “Ubu buryo bushya buzadufasha kongera abasuzumwa mburugu, kuko ubu abayipimishaga bari ku kigero kiri munsi ya 70%, mu gihe virusi itera SIDA n’umwijima abizipimisha bari hejuru ya 95%.”
Yakomeje asaba ko iki kizamini cyagera no ku bagabo b’abagore batwite, kuko nabo bashobora kuba bafite izo ndwara batabizi bityo bikaba byateza ibyago mu miryango yabo.
Dr Gallican Nshogoza Rwibasira yasobanuye ko kuba ibi bipimo byose bipimirwa icyarimwe bizatuma ababyeyi batagorwa no gusubira kwa muganga inshuro nyinshi, ndetse bikazamura umubare w’abagerwaho n’iyo serivisi.
Ku rwego rw’Isi, abarenga miliyoni 3,5 bandura Mburugu buri mwaka, mu gihe miliyoni 2,5 bandura Umwijima. Mu Rwanda, abarenga ibihumbi 300 bapimwa buri mwaka, aho 98% by’abagore batwite bapimwa SIDA, 97% Umwijima, ariko Mburugu yo igapimwa ku batarenze 70% gusa.
Ubu buryo bushya bwitezweho gufasha ibihugu kugera ku ntego yo kurandura izo ndwara uko ari eshatu mu babyeyi batwite bitarenze 2030.


