“UMWANA WONSE NEZA, ISHEMA RYANJYE”

“UMWANA WONSE NEZA, ISHEMA RYANJYE”

Umwana wonse neza ishema ryanjye ni insanganyamatsiko y’ubukangurambaga buzamara ukwezi  bwateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC gifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa,bugamije kwibutsa no kwigisha ababyeyi akamaro ko konsa umwana.

Tariki 7 Nyakanga 2024 hatangizwa ubukangurambaga bwo konsa mu rwego rw’igihugu mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba ,Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana,NCDA, Macara Faustin yavuze  ko kugeza ubu igipimo cy’igwingira ku bana bagakwiye kuba batunzwe n’amashereka gusa cyiyongereye cyane.

Macara Faustin Umuyobozi ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi muri NCDA

Ati” Iyo tureba amakuru dukura mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko igipimo cy’igwingira mu bindi byiciro by’imyaka cyagabanutse ariko ku bana bafite munsi y’ amezi 6 bagakwiye kugaburirwa gusa  n’amashereka cyo cyiyongereye cyane kuko cyavuye ku 10% kigera kuri 16% tukaba tuhafite icyuho cyigomba gukurwamo”

Akomeza avuga ko ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa hifashishijwe imfashanyigisho y’igihugu ku mirire ,konsa no kugaburira umwana irimo ubutumwa bujyanye no konsa buzatangwa ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi nko mu nteko z’abaturage ,mu mugoroba w’umuryango,ku bigo nderabuzima ndetse n’ahandi.

Ati:” Ubu bukangurambaga buzakomeza ukwezi kose ndetse no mu nyandiko twandikiye uturere twabasabye ko hazakoreshwa imfashanyigisho y’igihugu ku mirire konsa no kugaburira umwana niko yitwa  irimo amasomo icyenda irimo ubutubwa bwuzuye ku bijyanye no konsa kugirango hazibwe icyuho cy’imirire mibi ku bana,higishwa akamaro k’amashereka ku mwana cyane cyane ko umwana byibuze ufite imyaka ibiri, ½ cy’ibimutunga byagakwiye guturuka mu mashereka.”

Meya w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko akarere ka nyabihu kagiye kagaragara mo imirire mibi kuburyo kageze no kumwanya wa  nyuma ariko kubera imikoranire nyiza n’ abafatanyabikorwa bako  bamaze kugabanya igipimo cy’ igwingira ndetse ko hari n’intego zuko icyo gipimo kizagabanyuka uko babyifuza bashishikariza cyane ababyeyi konsa abana ndetse no kugira isuku.

Yagize ati:”Aha mu karere kacu ka nyabihu kagiye kagaragaramo imirire mibi yanadushyize ku mwanya wa nyuma kuri 59% mu bana bagwingiye ariko kubera imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bacu ubu tugeze kuri 31,2% tugabanya igwingira  ndetse tukaba dufite intego yo kumanuka tukagera byibuze munsi ya 19%.Nta muntu uyobewe ko umwana wonse neza mu mezi 6 ya mbere nta kindi kintu avangiwe ndetse bikagerekaho no kugira isuku ari kimwe mu bisubizo byo kwirinda igwingira mu bana ndetse ni n’umuco mwiza uranga igihugu cyacu”.

Meya w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette

Uwiragiye Lucie ni umubyeyi umaze ukwezi kumwe abyaye akaba atuye mu  mudugudu wa Kaminuza akagari ka Gihorwe mu murenge wa Kabatwa  mu karere ka Nyabihu avuga ko kuva agisama agakurikiranwa n’abaganga yigishijwe akamaro ko konsa umwana kuburyo akimubyara yahise amushyira ku ibere.

Ati:”Nakurikiranywe n’abaganga kuva ngisama mu byo bankanguriraga nukuzahita nonsa umwana kuva nkimubyara kandi narabikoze kugirango  akure neza nkaba nteganya kugeza agize imyaka ibiri.”

Akomeza avuga ko kandi mu biganiro yakurikiranye muri iki gikorwa harimo ibyo yumvise bwa mbere atari asanzwe azi:”Ati mu biganiro twumviye aha harimo ibyo numvise ntarinzi nko kuba mu gihe mbona nta mashereka arimo kuza umutware wanjye azajya akubita gahoro mu bitugu amashereka akaza,ndetse ko no mugihe umubyeyi adafite umwanya wo konsa umwana ashobora kwikama akayasiga.”

Uwiragiye Lucie umubyeyi wonsa wo mu karere ka Nyabihu

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert asoza umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga bw’ukwezi ko konsa yavuze ko umutungo wa mbere igihugu kigira ari abaturage bafite imibereho myiza ,bikaba akarusho ko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko ahazaza h’umuntu hafitanye isano n’uko yafashwe cyangwa yafashijwe kuva agisamwa.

Ati” Abakurambere bavuze ko umwana apfa mu iterura biza gushimangirwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abahanga bwerekanye ko ahazaza h’umuntu hafitanye isano n’uko yafashijwe agisama,hari benshi bazi akamaro ko konsa ariko hari n’abandi batakazi nabo bakeneye ku kamenya.”

Yakomeje avuga ko hari impamvu y’umwihariko yatumye ubu bukangurambaga bwo konsa butangirirwa mu ntara y’Iburengerazuba uyu mwaka atari ibintu byikoze gusa.

Yagize ati:”Kuba iyi ntara y’Iburengerazuba yaratoranyijwe ngo itangirizwemo ubukangurambaga ku konsa si ibintu byikoze gutyo kuko mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bwerekanaga ko igira abana benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi nyamara ari imwe mu ntara zikize cyane, aho usangamo ubworozi bwinshi ,ubuhinzi bwinshi ndetse ibamo n’ ibikorwa bibyara amafaranga bikaba bitera isoni kuba ibi byose bihari ariko hagakomeza kuboneka abana bafite imirire mibi,ariko kubufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa tukaba twaragerageje kugabanya ibyo bipimo.”

Dushimimana Lambert Guverineri w’intara y’Iburengerazuba

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, INGABIRE Assumpta arasaba abagize umuryango n’abakoresha gushyigikira ababyeyi konsa.

Agira ati: “Amashereka afite uruhare runini mu mikurire myiza y’umwana no kumurinda igwingira n’izindi ndwara, ni yo mpamvu izi mbaraga zose dushyira mu kwita ku mikurire y’abana zaba impfabusa mu gihe twirengagije ko umwana agomba konswa neza uko bikwiye. Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwa 2020 (DHS 2020) bwagaragaje ko mu Rwanda imibare y’ababyeyi bonsa abana babo nta kindi babavangiye mu mezi 6 ya mbere yagabanutse, aho yavuye kuri 87.3% muri 2015 ikagera kuri 80.9% muri 2020. Niyo mpamvu twibutsa ababyeyi, by’umwihariko abagabo n’abandi bagize umuryango ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gushyigikira konsa yaba mu rugo, ahakorerwa imirimo n’andi makoraniro y’abantu benshi.”

Ingabire Assumpta Umuyobozi mukuru wa NCDA

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo MUVUNYI agaruka ku nyungu yo konsa yagize ati: “Amashereka arimo intungamubiri zihagije zifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana. Konsa umwana mu mezi ya mbere, byagaragaye ko bimurinda indwara nyinshi zirimo n’iz’ubuhumekero, ndetse bikanamufasha gukura mu bwenge. Kugeza ubu, imibare dufite igaragaza ko 96% by’abana bavuka bahabwa ibere ku isaha yabo ya mbere yo kuvuka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo MUVUNYI

Mu bindi bikorwa kandi biteganyijwe muri ubu bukangurambaga “Umwana wonse neza ishema ryanjye” harimo:

Gukora  ubukangurambaga binyuze mu bikorwa bihuza abaturage, mu itangazamakuru, no ku mbuga nkoranyambaga, biganiro hagati y’inzego za leta n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba zigamije guteza imbere konsa, by’umwihariko hashyirwaho uburyo bwo korohereza ababyeyi konsa neza; Hazatangwa amahugurwa ku baganga, abaforomo, ababyaza n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima ku bijyanye n’uburyo bwo kwita ku mubyeyi n’umwana mu gihe cyo konsa.

Abana bahawe amata
Abana bagaburiwe indyo yuzuye
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo konsa umwana

By NIWEMUGENI Clarisse

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *